Basketball: Msgr.MUBILIGI CATHOLIC TSS yatsinze Igihozo St Peter yegukana umwanya wa mbere mu irushanwa “Igihozo St Peter 3×3 Tournament”

Ikipe ya Msgr.MUBILIGI TSS mu bahungu yegukanye irushanwa rya Basketball y’abakina ari batatu kuri batatu (3×3) “Igihozo St Peter 3×3 Tournament 2022”, ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda  “FERWABA” ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Ishuri,  Igihozo St Peter Secondary School.Iri rushanwa ryabaye kuwa Gatandatu, taliki 22 Ukwakira 2022 ribera mu kigo cy’ishuri, Igihozo St Peter SS riherereye mu Karere ka Nyanza rikaba ryari ryitabiriwe n’amakipe y’ibigo by’amashuri 8

Mu bahungu hari amakipe 8 aho yari agabanyijwe  mu matsinda abiri,  itsinda A ryari rigizwe na Igihozo St Peter SS A, ES St Esprit, Ecole des Sciences Louis de Montfort. Itsinda B ryari ririmo Igihozo St Peter SS B, Igihozo St Peter SS C, Msgr.MUBILIGI TSS na College Christ-Roi.

One response to “Basketball: Msgr.MUBILIGI CATHOLIC TSS yatsinze Igihozo St Peter yegukana umwanya wa mbere mu irushanwa “Igihozo St Peter 3×3 Tournament””

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »